Inkunga ya Prison Fellowship Rwanda yagejejejwe kuri Kompte ya Radiyo ya CPR :
Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), igize igihe ifite igitekerezo cyo gushyiraho radiyo yigenga yitwa Inkoramutima. Uwo mushinga ukaba waremewe n’Inama Nkuru yitangazamakaru, ugeze muri RURA kandi urimo uratera imbere neza.
Umuryango Prison Felloweship Rwanda ubaye uwambere rero mu gutera inkunga uwo mushinga wa Radiyo ya CPR. Mu kwezi kwa Gicurasi 2011, Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), yagejeje igitekerezo cyayo cyo gushyiraho radiyo ku miryango ya gikristo ikorera mu Rwanda irimo Prison Fellowship Rwanda. Icyo gitekerezo cyakiriwe neza n’iyo miryango kubera ubufatanye bwiza busanzwe hagati yayo.
Mu rwego rwo gushyigikira icyo gitekerezo umuryango Prison Fellowship Rwanda ubaye uwambere gushyira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijjana (100.000 frw) kuri kompte yagenewe uwo mushinga.Uwo muryango ukwiriye gushimirwa na bose kuko wagaragaje umurava mwinshi n’ubufatanye mu buryo bwihuse kandi bufatika. Abandi bose ndetse n’amatorero n’imiryango bigize CPR bikwiriye gutera ikirenge mu cya Prison Felloweship Rwanda.