Protocole igiye kwitabwaho mu matorero y’Abaprotesitati agize CPR
Bimaze kugaragara ko hari ikibazo mugutumiza,kwagira no gutanga amagambo ku abatumirwa mu mihango muburyo bukurikije amategeko, byabaye ngombwa ko Ubunyamabanaga Bukuru bw’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), butekereza uburyo icyo kibazo cyakemurirwa icyarimwe mu matorero n’imiryango bigize uyu muryango, maze hategurwa amahugurwa yatumiwemo impuguke n’intumwa z’amatorero n’imiryango bigize CPR.
Ayo mahugurwa yaritabiriwe kukigereranyo cya 75%. Ahanini ayo mahugurwa yibanze kumenyesha abahugurwa amategeko agenga amatorero yabo n’uko inzego z’amatorero yabo zubatse, igihe umurimo wa protocole utangirira iyo hari imihango iteganyijwe, imiterere yabakwiriyegushyirwa muri uwo murimo, ubufatanye bw’abakora uwo murimo n’inzego zisanzwe zifite inshingano z’ubuyobozi, uko abashyizwe mu mwanya protocole bakorana. Ikindi impuguke muri uwo murimo zibanzeho ni uko mu gihe cyose hari imihango iteganyijwe, abashinzwe umurimo wa protocole bakwiriye kumenya ibi bikurikira:
Nyuma yo kwandika inzandiko zitumira uk zikurikiranwa, Kumenya abatumiwe mu mihango abaribo, uko basumbana mu cyubahiro, icyo cyubahiro gituma yicazwa iburyo cyangwa ibumoso bwa nyirigutumiza imihango, umushyitsi mukuru avuga ryari, ijambo rya nyirurugo azavuga ritegurwa ryari, ahabwa umwanya wo kuvuga ryari mu mihingo, Uyoboye imihango yitwara ate mugihe atanga ijambo kubatumirwa. Na none mu matorero bakwiriye kumenya ko iyo batumiwe na Leta cyangwa se indi miryango bigenda gute iyo nyirigutumirwa atabonetse asimburwa na nde. Imihango iyo ihumuje, iyo hari abakirwa ku meza byo bikorwa gute.
Abahuguwe basabwe ko bazaganira n’abayobozi babo, maze na bo bagahugura abandi benshi kugira ngo uwo murimo uzajye ukorwa neza hose mu matorero, bitume abatumirwa mu mihango yo mu matorero bakirwa neza mubyubahiro byabo no muburyo bunoze. Nyuma y’ibiganiro bitandukanye no kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira: